ONU Irashinja Koreya ya Ruguru Guhohotera Abaturage Bayo

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu irarega Koreya ya ruguru ihohotera risesuye, mu kugenzura abaturage bayo. Ibyo ONU ivuga ko bishobora kuvamo ibyaha by’urugomo.

Abantu amagana babashije gutoroka muri Koreya ya ruguru babajijwe n’iri shami rya ONU mbere yo gukora iyi raporo. Ababikurikiranye ba ONU, bavuga ko amakuru yizewe bakusanyije yavuye mu buhamya bwabo, agaragaza ko ibyaha byibasira inyoko muntu birimo gukorwa muri gereza zo mu gihugu.

Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyaha byibasiye inyoko muntu bikomeje gukorwa muri za gereza zisanzwe. Akomeza avuga ko hari amakuru yizewe avuga ko iyica rubozo n’ubundi bwoko bwo kubabaza umubiri no mu mutwe bikorerwa abagororwa.

Iyo raporo y’amapaji 15, irimo ibisobanuro birambuye ku bwoko bw’ibihano bihabwa impfungwa, harimo kwicwa, gufatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Hari no kwangirwa gukuriranwa n’abaganga no kwicishwa inzara. Iyo raporo ikavuga ko impfungwa za politiki, zikorerwa ubugome ndenga kamere.

Igasaba umuryango mpuzamahanga ugomba guha umwanya wa mbere uburenganzira bw’abaturage muri Koreya ya ruguru no kubaza guverinema ya Kim Jong-un iri hohotera rirengeje urugero.

Shamdasani avuga ko abashyikirana na Koreya ya ruguru bibanda ku bijyanye no kubuza intwaro nukleyeri gukwirakwira, ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bikabona gukurikiraho.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, isaba ko umuco wo kudahana ucika muri Koreya ya ruguru. Yongeraho ko amaperereza nyayo no gukurikirana ibyaha by’urugomo bigomba guhabwa umwanya wa mbere. Ikanasaba ko ibintu bikomeye bibera mu gihugu, byagezwa mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga cyangwa mu rundi rukiko binganya ubushobozi.