Umuryango w’Abibumbye urasaba inkunga y’ingoboka ya miliyoni 34 z'amadolari gutabara abantu bugarijwe n’inzara mu gihugu cya Lesotho barenga 500,000 mu gihe cy’amezi ane.
Lesotho ni igihugu kitagera ku nyanja gitunzwe ahanini n’ubuhinzi. Izuba rikabije ryatumye umusaruro wacyo w’uyu mwaka uba iyanga bituma icya kane cy’abatuye icyo gihugu bagira ikibazo cy’inzara. Ibiro bishinzwe kwegeranya inkunga y’ingoboka mu Muryango w’Abimbumbye biravuga ko hakenewe inkunga yihutirwa yo kurengera aba bantu.
Bimwe mu bibazo byihutirwa bishyirwa ahagaragara harimo icy’amazi meza, amashuri, inkingo z’indwara z’ibyorezo n’ibiribwa byo gufasha byumwihariko abana n’abagore batwite.
Lesotho isanzwe iza ku mwanya wa kabiri ku isi mu bihugu byazahajwe n’icyorezo cya SIDA ku rugero rwa 25.6 kw’ijana. Ministeri y’Ubuzima muri icyo gihugu, iravuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera kubera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.