ONU Iramagana Imyitwarire ya Leta ya Sudani mu Myigaragambyo

Michelle Bachelet Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, arasaba leta ya Sudani kurekera aho gukoresha ingufu zikabije ku baturage bigaragambya mu ituze.

Imyigaragambyo imaze hafi ukwezi muri Sudani. Yatewe n’ibura rya lisansi n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, by’umwihariko umugati. Ariko yaje kuvamo ibya politiki, abaturage basaba Perezida Omar al-Bashir kwegura ku milimo ye.

Kuri ONU, igisubizo cya leta ya Sudani cyashyize ibintu irudubi. Polisi yakoresheje amasasu y’intambara mu bantu batari bafite intwaro. Madame Ravina Shamdasani, umuvugizi wa Michelle Bachelet arasaba guverinoma ya Sudani “gukora anketi, guhana abarashe, no gushyikirana n’abo batavuga rumwe, aho kwica rubanda.”

Guverinoma ya Sudani ivuga ko abamaze kugwa mu myigaragambyo ari 24. Naho ONU ivuga ko ifite amakuru afatika yemeza ko mu by’ukuri abapfuye baruta inshuro ebyiri abo leta ya Sudani ivuga.

Ariko ntibica intege abaturage, bayobowe n’amashyirahamwe y’abaganga, abanyamategeko n’abanyamakuru, bose b’umwuga, nk’uko Shamdasani abyemeza.