Kugeza mu minsi mike ishize, Jenerali Bosco Ntaganda n’igice cy’inyeshyamba za M23 bagenzuraga akarere ka Kibati mu majyaruguru y'umujyi wa Goma. Ubu Ntaganda ari mu buroko bw’Amerika, aho ategereje koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haie mu Buholandi.
Abenshi mu baturage b’ako karere bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bemeza ko bifuza ko Ntaganda yakoherezwa muri urwo rukiko, kuko ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu. Niba hari abantu bababariye Ntaganda, ubu babaye baryumyeho.
Umwe mu bayobozi b’ako karere we, yifuzaga ko Ntaganda yaburanishirizwa muri Kongo, kuko ari ho yakoreye ibyaha. Ikindi, abenshi bahurizagaho, ni uko biruhukije, kuba Ntaganda yishyikirije ubutabera. Gusa, hari abafite amakenga ko ashobora kuba yacika cyangwa se akaburanishwa by’ikinamico. Ku bantu 25 babajijwe mw’isoko ry’I Goma, hafi ya bose bavuze ko hari abandi bantu bakekwaho ibyaha by’intambara, bakwiye gutabwa. Abo barimo ababaye abayobozi bose ba M23, ari Jean Marie Runiga, Sultani Makenga, Bosco Ntaganda na Laurent Nkunda.
Sultani Makenga, wari uhanganye na Ntaganda ku buyobozi bwa M23, yatsinze ingabo za Ntaganda, ari byo bishobora kuba byaratumye ahungira mu Rwanda. Bikekwa ko uyu Makenga azumvikana na guverinoma ya Kongo n’ingabo ze zikinjizwa mu ngabo z’igihugu.
Ababikurikirira hafi bakeka ko guverinoma ya Kongo ishobora kuzakora ikosa nk’iryo yakoze kuri Ntaganda, niramuka ihaye Makenga ipeti rya jenerali n’ububasha bwinshi. Uwitwa Gauthier Muhindo, akorana n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’amajyaruguru. Uyu mugabo, avuga ko amateka ashobora kongera kwiyandika muri ubu buryo-- Laurent Nkunda yashyizwe ku ruhande asimbuzwa Ntaganda, none ubu Ntaganda ashobora gusimburwa na Makenga. Uwo Muhindo yaburiye guverinoma ya Kongo kutongera kugwa mu mutego, ntiyihutire kugera ku bwumvikane bw’ako kanya n’abarwanyi b’inyeshyamba za M23.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye na Jenerali Kayumba Nyamwasa, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya RNC, Ihuriro Nyarwanda, uri muri Afurika y'Epfo. Jenerali Nyamwasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Your browser doesn’t support HTML5