Imiryango y’ubutabazi iravuga ko abana babarirwa muri za miliyoni bashonje mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya ahibasiwe n’inyeshyamba.
Abana byibura miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu, hamwe n’urubyiruko, barashonje aho amu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, bitewe n’uko inyeshyamba za kiyisilamu zatumye abahinzi bahunga bagata imirima yabo.
Ibyobyatumye akarere kabura ibiribwa nk’uko imiryango y’ubutabazi ibivuga.
Ibitero by’inyeshyamba za kiyisilamu byakajije umurego mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya muri aya mezi ashize. Abasilikare mirongo barishwe. Ibyo bitero byanibasiye abasivili n’abahinzi.
Ubushyamirane bumaze imyaka irenga icumi bwaguyemo abantu ibihumbi amagana bukura abandi babarirwa muri za miliyoni mu byabo. Uretse ko hiyongeraho n’ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa byazamutse muri Nijeriya hose, bivuze ko miliyoni z’abantu mu gihugu hose batagishoboye kwitunga cyangwa kugaburira imiryango yabo.
Umuryango w’Abongereza wita ku bana Save the Children, uvuga ko abana ibihumbi magana arindwi, bafite munsi y’imyaka itanu, muri bo harimo miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu bahuye n’ingaruka z’ibura ry’ibiribwa.
Uwo muryango wasabye guverinema kurinda abahinzi no gutanga ibikenewe mu karere.
Hagati aho, ibiro bya ONU bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, byavuze ko urukomatanye rw’ihindagurika ry’ibihe, umutekano muke na COVID-19 byashyize akarere mu bibazo bikomeye by’ibura ry’ibiribwa.