Ikamyo itwaye lisansi yagonganye n'indi modoka hapfa abantu 91 mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, nkuko byemezwa n'uburuhukiro bw'ibitaro byaho. Leta ntabwo iremeza iyo mibare.
Umukuru w'umujyi wa Freetown, Yvonne Aki Sawyerr, yatangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ko mu bahitanywe n'ako kaga harimo abantu bahuruye baje kuvoma lisansi yamenekaga.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga za interinet yerekanaga abantu bahiye mu buryo bukomeye baryamye ku mihanda n'inkongi y'umuriro yakwiriye mu mihanda hagati no mu maduka. Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, byatangaje iyi nkuru bwa mbere ntabwo byashoboye kwemeza neza iby'ayo mashusho.
Umukuru w'umujyi wa Freetown yavuze ko ayo mashusho ateye guhahamuka. Yavuze ko ibyangiritse bitaramenyekana neza ariko abashinzwe umutekano n'abakora ubutabazi bihutiye kugera aho ako kaga kabereye batabaye.