Intara eshatu za Etiyopiya, kuri uyu wa kane zitabiriye amatora y’abazihagarariye, yari yasubitswe. Intara imwe muri zo iratora niba yashyiraho Leta yayo yihariye.
Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed azashiraho guverinema itaha hatitawe ku majwi y’abatoye batinze. Ishyaka rye ryamaze kubona imyanya 410 muri 436 y’Inteko Ishinga Amategeko yahiganiwe mw’itora ryo mu kwezi kwa gatandatu.
Igitutu cy’amahanga gikomeje kwiyongera kuri Abiy, biturutse ku ntambara mu ntara ya Tigreya. Ubushyamirane bwadutse mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2020, ingabo z’igihugu n’izishyigikiye mu karere zihangana n’iz’ishyaka TPLF zongeye kugenzura intara ya Tigreya mu kwezi kwa gatandatu nyuma y’intambara yamennye amaraso. Umuryango w’abibumbye (ONU), uvuga ko ibice by’intara ya Tigreya byahuye n’inzara.
Itora ryo kuri uyu munsi wa kane ryabereye mu ntara ya Somali, aho ibibazo byo kwiyandikisha bitagenze neza amatora agatinda. Ayo matora yabaye no mu ntara ya Harar ahabaye ibibazo nk’ibyo hakiyongeraho n’impaka mu bijyanye n’amategeko, byatumye amatora atinda. Hari kandi n’intara yo mu majyepfo y’uburengerazuba ya Nationalities n’iya People’s Region cyangwa SNNPR mu magambo ahinnye, aho impapuro z’itora hamwe n’ibibazo by’umutekano byatindije itora.
Abatora mu gice kimwe cya SNNPR, baratora Kamarampaka yo kwemeza niba iyo ntara igomba kwitandukanya kandi igashyiraho Leta yayo yihariye. Yaba ibaye iya 11 mu zigize Etiyopiya. Abaturage bafite icyizere ko iyo ntara ibaye Leta, yarushaho kwigenga kandi ikabona amafaranga aturuka muri guverinema y’igihugu cyose.
Impaka zishingiye ku bubasha bw’intara ugeranyijwe n’ubwa guverinema y’igihugu cyose, amoko n’izishingiye ku butaka, byagiye bikurura urugomo muri Etiyopiya, igihugu gituwe na miliyoni 110 z’abantu bo mu moko 80 itandakanye.
Abiy byitezwe ko azashyiraho guverinema kw’italiki ya 4 y’ukwezi gutaha kwa cumi.
(Reuters)