Abanyalijeriya babarirwa mu bihumbi bigaragambirije mu mihanda y’umurwa mukuru no mu yindi migi yo mu gihugu kuri uyu wa gatanu. Imyigaragambyo igamije gusaba ko amatora ateganijwe mu minsi iri imbere yahagarikwa iragenda irushaho gukaza umurego uko umunsi wo gutora ugenda wegereza.
Hasigaye ibyumweru bitatu ngo ku ya 12 z’ukwa 12 habe amatora y’umukuru w’igihugu. Uko abigaragambya abakaza umurego ni nako inzego z’umutekano zirushaho kongera umubare w’abo zita muri yombi.
Abigaragambya baravuga ko bidashoboka ko ayo matora aba mu mucyo no mu bwisanzure igihe cyose igisirikare n’abategetsi bari basanzweho aribo bayoboye icyo gikorwa.
Abiyamamaza bose bari abayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu gihe cy’ubutegetsi bwa Abdelaziz Bouteflika weguye mu kwa kane igisirikare kimaze kumutererana nyuma y’imyigaragambyo yamaze ibyumweru bitandatu yo kwanga ko yayobora indi manda.
Iyi myigaragambyo ntiyakomwe mu nkokora n’iyegura rya Abdelaziz Bouteflika ryakurikiwe n’itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru bafatwaga nk’abokamwe na ruswa.
Kugeza ubu abaturage babarirwa mu bihumbi baracyigaragambya buri wa gatanu w’icyumweru basaba ko abayobozi bakuru kurekura ubutegetsi bakabererekera abandi, bakarangiza ibibazo bya ruswa n’igisirikare kikava muri politike.
Kuva Abdelaziz Bouteflika yegura, umukuru w’igisirikare Ahmed Gaed Salah niwe ugaragara cyane mu rubuga rwa politike. Yakomeje kandi kugaragara nk’ushyigikiye cyane ko amatora yo mu kwezi gutaha yaba nkuko biteganijwe.
Igisirikare kibona ko gukora amatora aribwo buryo bwonyine bwo kurangiza imyigaragambyo, ibibazo birebana n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga byakomeje kugaragara nyuma y’ukwegura kwa Abdelaziz Bouteflika