Mu Rwanda hatangijwe ubwoko bushya bwa moto zizajya zikoreshwa umuriro w'amashanyarazi aho gukoresha lisansi. Uyu mushinga watangijwe n’ikigo Safi LTD.
Mu kiganiro n’itangazamakuru abayobozi b’iki kigo bagaragaje ko mu byo baje gukemura mu gihugu harimo kugabanya umubare w’impanuka ziterwa na moto. Leta y’u Rwanda ivuga ko moto zikoreshwa amashanyarazi zizagabanya ibyuka byangizaga ikirere.
Bamwe mu bamotari bari bitabiriye uyu muhango bagaragaje impungenge z’uko bamwe bashobora gutakaza akazi kabo. Abandi bavuga ko ubu buryo bugoranye kuko gushyira amashanyarazi muri izi moto bisaba umwanya munini batabona.
Abayobozi b’iki kigo bavuga ko bazashyira sitasiyo hirya no hino zizafasha abazatwara izi moto. Gusa ikiguzi cyabyo ndetse n’icya moto ntikigeze gitangazwa mu kiganiro cy'uyu munsi.
Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi
Your browser doesn’t support HTML5