Mu gihugu cya Mauritania, ibiro by’amatora byafunguye imiryango saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu. Birafunga sa moya z’umugoroba kw’isaha yaho.
Ni itora rya mbere ritarimo perezida uri ku buyobozi kuva habaye ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2008.
Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz yatanze uwo mwanya nk’uko biteganywa n’itegekonshinga nyuma ya manda ebyiri ziteganywa n’amategeko. Ishyaka rye UPR, ryatanze uwahoze ari minisitiri w’ingabo, Mohamed Ould Ghazwouani ho umukandida.
Abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko Ghazouani nta mpinduka ikenewe azazana mu buyobozi bwari buriho.
N’ubwo abatora muri Mauritania bashishikarijwe gutora n’abakandida batandukanye, abenshi ntibabona ko komisiyo y’igihugu iri bukoreshe itora ritabogamye. Iyo komisiyo mu ntangiriro z’umwaka yari yanze gukoresha indorerezi z’amahanga nk’uko yabisabwaga.
Hakurikijwe amaperereza yakozwe, abanyamauritaniya 64 kw’ijana nta cyizere bafite cy’uko itora ritazabamo uburiganya.
Itora riheruka mu mwaka wa 2014 ryanenzwe cyane kubogama kandi amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kuryitabira. Icyo gihe nibwo perezida Aziz uri ku buyobozi yatsindiye kuri 84 kw’ijana by’amajwi. Mauritaniya yabayemo coup d’etat eshanu kuva ihawe ubwigenge n’igihugu cy’Ubufaransa mu 1960.