Madamu Taciana Rusesabagina, umugore wa Paul Rusesabagina arasaba Leta Zunze ubumwe z’Amerika kwinjira mu kibazo cy’umugabo we ufungiye mu Rwanda akarekurwa ku mpamvu zo gutabara ubuzima bwe.
Ibi Madamu Rusesabagina yabisabye binyuze mu nyandiko yasohowe n’ikinyamakuru Washington Post cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri.
Umutwe w’iyi nyandiko ndende iri mu rurimi rw’Icyongereza ugenekereje mu Kinyarwanda ugira uti: “umugabo wanjye yemeye guhara ubuzima bwe arinda abantu amagana mu Rwanda. Ubu nawe akeneye ubufasha bwacu.”
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Themistocles Mutijima yasomye iyi nyandiko ategura inkuru ikurikira.
Your browser doesn’t support HTML5