Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye ku byerekeye Sudani yashyikirije inama rusange y’Umuryango w’Abimbumbye icyegeranyo gisaba Leta y’inzibacyuho muri Sudani gushyira imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri gahunda z’igihugu.
Muri icyo cyegeranyo, impuguke Aristide Nononsi arashima igisirikare cya Sudani n’uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuba barasinye amasezerano yo kwegurira ubutegetsi leta ya gisivili. Gusa aravuga ko gukurikirana ibyerekeye uburenganzira bwa muntu ari inkingi ikomeye yo kugeza amahoro n’umutekano ku baturage ba Sudani.
Icyo cyegeranyo kirasaba ko komisiyo z'iperereza ku byerekeye ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu bwabaye muri Sudani zazaba zigenga koko.
Iki nicyo cyegeranyo cya mbere gikozwe n’Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye ku byerekeye uburenganzira bwa muntu muri Sudani kuva mu mwaka ushize havuka imvururu zavuyemo ukwegura kwa Omar Al Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani.