Abantu 42 barishwe abandi babarirwa muri mirongo barakomereka mu gitero cy’indege cyagabwe ku mujyi wo mu majyepfo ya Libiya. Umutegetsi wo muri ako karere muri guverinema yemewe na ONU yabivuze uyu munsi kuwa mbere.
Iyo guverinema yareze abasilikare bayobowe na Khalifa Haftar kuba aribo bagabye igitero cy’ejo ku cyumweru, mu mujyi wa Morzuk.
Uwo mukwabu watwaye ubuzima bw’abantu 42. Abandi 60 barakomeretse, 30 bamerewe nabi. Ibrahim Omar, umutegetsi muri komini yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Guverinema ya Libiya, yemewe na ONU, ku rubuga rwayo rwa Facebook, yamaganye icyo gitero cyitiriwe ingabo za Haftar.
Haftar wafashe igice cy’amajyepfo ya Libiya mu ntangiriro z’uyu mwaka, yarwanye urugamba kuva mu kwezi kwa kane, ashaka gukura ingabo za guverinema mu murwa mukuru Tripoli.
Imirwano imaze guhagarara ku butaka, impande zombi zakajije ibitero byazo byo mu kirere zikoresheje indege z’intambara hamwe na drone.