Leta ya Yemeni n’Inyeshyamba Batangiye Imishyikirano

Ikarata yerekana Yemeni

Abahagarariye Leta yemewe n’amahanga ya Yemeni n'ab'inyeshyamba z’umutwe witwa “Conseil de Transition du Sud Yemen", STS mu magambo ahinnye batangiye imishyikirano mu mujyi wa Jeddah muri Arabia Saoudite.

Mu kwezi gushize, bombi batangiye kurwanira kugenzura Aden, yahoze ari umurwa mukuru w’igihugu cya Yemeni y’epfo, mbere y’uko Yemeni zombi ziyunga zikora igihugu kimwe mu 1990. Umutwe STS urwanira gusubizaho igihugu kigenga cya Yemeni y’Epfo.

Nyamara kandi bombi bari kumwe mu rugaga mpuzamahanga rwa gisilikali ruyobowe n’Arabia Saoudite rurwanya Abahouthis bigaruriye umurwa mukuru wa Yemeni Sanaa mu 2015.

Mu mishyikirano y’i Jeddah, STS na leta ya Yemeni barashaka inzira yo guhagarika imirwano mu mujyi wa Aden. Iyi mishyikirano yatangarijwe ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza n’umwe mu ntumwa za leta ya Yemeni.

Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Emirat z’Abarabu ziyunze, Anwar Gargash, yayitangaje kuri Twitter. Avuga ko bafite icyizere ko izatanga umusaruro