Icyemezo cyo gushyiraho ibiciro bishya cyari giherutse gufatwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA)
Nyuma y’icyumweru ikigo RURA gisohoye ibiciro bishya by’ingendo imbere mu gihugu, abaturage bagaragaje kutishimira ibi biciro bagenda babitangwaho ibitekerezo binyuranye. Bamwe bumvikanye ku ma radiyo akorera imbere mu gihugu bagaragaza ko uru rwego rwirengagije ubukene benshi mu banyarwanda batewe n’icyorezo cya Covid-19.
Abandi berekanye ukutishimira icyo cyemezo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Byaje kurangira ibiro bya ministiri w’intebe bitangaje ko bigiye gusubira kuri icyo cyemezo, maze ibiciro bisuzwa uko byahoze mbere y'uko indwara ya Covid-19 yaduka.
Ibyo biro byavuze ko leta igiye gushyiraho ubwunganizi buri hagati ya 20 na 30 ku ijana mu rwego rwo kunganira abakora imilimo yo gutwara abantu.
Mu itangazo ryasohowe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, ryerekanaga ko ibiciro by’ingendo mu ntara byavuye ku mafaranga 25.9 bikagera ku mafaranga 21 ku kilometero.
Mu gihe ingendo mu mugi wa Kigali zo zavuye ku mafaranga 25 zigera kuri 22 ku kilometero.
Ntibyari bisanzwe ko Abanyarwanda bagaragaza mu ruhame ko batishimiye ibyemezo Leta iba yafashe, ariko ibyo kuzamura ibiciro by’ingendo byamaganywe n’abantu bo mu nzego zinyuranye bituma Leta yisubiraho.
Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase avuga ko mu gutanga inyunganizi ya 30 ku ijana Leta yumvise akababaro k’abaturage ikaba ishaka ku bakora bakiteza imbere.
Mu muhango wo kurahiza Abasenateri 4 baherutse gushyirwaho n’umukuru w’igihugu wabaye muri iki gitondo, umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yasabye abagize Sena kujya basobanurira abaturage ku byemezo Leta ifata, kuko iba yagerageje kuborohereza. Yavuze ku kibazo cy'amafaranga atangwa ku ingendo cyavugishije abatari bake, yemeza ko bagiye kukiganiho neza.
Ibiciro bishya Leta yashyizeho, bisa n’ibyahozeho mbere y'uko ikiza cya Covid-19, cyaduka mu mwaka wa 2018.