Leta y'u Rwanda Irishyuza Anne Rwigara Miliyari Esheshatu

Anne Rwigara ni umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, kandi ni murumuna wa Diane Rwigara

Umucamanza mu rukiko rw'ubucuruzi rwa Kigali mu Rwanda yanzuye ko Umwali Uwamahoro Anne Rwigara uyobora uruganda rw'itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara icyarimwe n'umunyamigabane ari kumwe na Neza Yvone wari ushinzwe icungamutungo bagize uruhare mu micungire mibi yatumye uruganda rutishyura imisoro.

Uyu mucamanza yategetse ko baryozwa iyo misoro. Ikigo cy'imisoro n'amahoro cyishyuza uru ruganda imisoro ikabakaba muri miliyari esheshatu z'amafaranga. Ni imisoro abaregwa bavuga ko ishingiye ku nyungu za politiki. Abaregwa bavuga ko bazajuririra icyemezo cy'umucamanza. Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yakurikiranye imirimo y'uru rukiko aratugezaho inkuru irambuye.

Your browser doesn’t support HTML5

Kuki Anne Rwiagara yishyuzwa Miliyari Esheshatu z’amanyarwanda