Leta y'u Rwanda Irahakana Ibivugwa ko Paul Rusesabagina Abayeho Nabi

Uwera Pely Gakwaya umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, madame Uwera Pely Gakwaya, arahakana amakuru avuga ko Rusesabagina Paul ufungiye mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha birimo iby'iby'iterabwoba, yaba abayeho nabi.

Amagambo ya madame Uwera Pely Gakwaya aje akurikira ubutumwa bwakwirakwijwe n'abakobwa ba Paul Rusesabagina ku mbuga nkoranyambaga, batabariza Se.

Itariki ya 4 z’uku kwezi bumvikanye bavuga ko umubyeyi wabo yababwiye ko ubuyobozi bwa gereza afungiyemo bwamubwiye ko butazongera kumuha ibyo kurya, amazi, n’imiti, ndetse no kuba yahamagara bitazongera.

Ariko ibyo madame Uwera Pely Gakwaya umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda arabihakana akavuga ko Rusesabagina ari umufungwa nk’abandi afatwa nka bagenzi be.

Ikindi abakobwa ba Rusesabagina bagaragaje n'uko kuba umubyeyi wabo abana n’abandi bagororwa atazi na byo bibahangayikishije.

Cyakora madame Uwera Pely Gakwaya avuga ko gufungirwa hamwe n'abandi nta kidasanzwe kirimo kuko nta byumba byihariye bigenerwa abagororwa bamwe.

Rusesabagina Paul umaze amezi asaga icumi mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo abasivili mu bihe bitandukanye.

Gusa kugeza ubu umuryango we ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, ntiyahwemye kuvuga ko Rusesabagina yarenganijwe, agashimutwa ndetse bagasaba ko yarekurwa.