Kwibuka, ku Nshuro ya 17, Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Kwibuka, ku Nshuro ya 17, Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Uyu munsi, mu Rwanda baribuka, ku nshuro ya 17, jenoside yakorewe abatutsi. Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n'imurika kuri iyo jenoside riri kubera i Kigali

Kuri stade ntoya Amahoro i Remera i Kigali, niho hari kubera imurika rigamije kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17. Iryo murika riri mu mashusho atandukanye, yagiye afatirwa ahantu hatandukanye mu gihugu aherekejwe n'amagambo, haramurikwa kandi n’ibitabo bitandukanye, bigaragaza uburyo jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Rigaragaza ibihe bibi bikomeye cyane abatutsi banyuzemo, uburyo bahigwaga bukware, uburyo bishwe urw'agashinyaguro, n'ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe mu kubatsemba, birimo iby'agakondo n'ibya kizungu. Abashyize mu bikorwa jenoside, hakaba herekanwa ko itangazamakuru ry'imbere mu gihugu rimwe ryabibafashishijemo, nka kangura, na Radiyo RTLM.

N'ubwo abatsembaga abatutsi bumvaga ko nta n'umwe ugomba kubaca mu myanya y'intoki, iryo murika rigaragaza ko bitabujije ko hari abacika ku icumu. Bamwe birwanyeho ubwabo, aho bahanganye n'abishi babo. Abandi barokowe n'Abanyarwanda batahigwaga, naho abandi barokorwa n'ingabo za APR.

Iyo jenoside yakorewe abatutsi, abo bayirokotse yabasigiye ingaruka zikomeye cyane. Nk'abana bato barirera, abagore bandujwe indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera SIDA, biturutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe. Kugira ngo abatusti batsembwe ako kageni, hanagaragazwa ko amahanga yose yabatereranye. Muri iryo murika basoza berekana ko nyuma ya jesnoside yakorewe abatutsi, u Rwanda rwashyize imbere ubutabera, ruca umuco wo kudahana ahashyizweho inkiko za gacaca. Umuryango w'abibumbye nawo ukaba warafashije, ushyiraho urukiko mpuzamahanga rw'Arusha, rucira imanza bamwe mu bagize uruhare muri iyo jenoside.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi, dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro. Imihango yo kwibuka ku rwego rw’igihugu irabera kuri stade amahoro i Remera i Kigali.