Hashize imyaka 34, kuri iyi tariki ya gatatu Gashyantare 1986, nibwo Papa Yohani Paulo wa kabiri yabonanye na Mama Teresa washinze Umuryango w’Abamisiyoneri b’Impuhwe.
Abantu bagera kuri miliyoni 9 batuye mu mujyi wa Kolkata, bakikije imihanga Umushumba wa Kiliziya gatolika icyo gihe, yanyuzemo agana aho Mama Teresa yamwakiriye.
Papa Yohani Paulo wa kabiri wasuye imijyi 14 y’ubuhinde mu rugendo rw’iminsi icumi, yasuye Mama Teresa, maze amufasha gusengera no guha ifunguro abagabo n’abagore bagera kuri 86, bari baratoraguwe mu mujyi bayerera barazonzwe n’inzara n’indwara.
Mama Tereza yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobeli muri 1979. Umuryango w’Abamisiyoneri b’Impuhwe yashinze umaze kugera ku babikira 4500 ku isi hose.
Muri 1983, Mama Teresa yagiye mu Rwanda, asura impunzi z’Abanyarwanda zari zarirukanywe muri Uganda, zikaba zaritabwagabo n’ababikira b’inshuti z’urukundo yashinze.
Hashinze imyaka ine agizwe umutagatifu na Papa Fransisko.
Your browser doesn’t support HTML5