Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika (EAC) yari iteganijwe ku itariki ya 30 z’uku kwezi ntikibaye.
Mu kiganiro agiranye n’Ijwi ry’Amerika, Ambassaderi Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga ushinzwe ibibazo by'umuryango w'Afurika y'uburasirazuba asobanura ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko iyo nama isubikwa.
Gusa, Bwana Nduhungirehe yumvikanishije ko rwatangajwe no kubona ibaruwa banditse yahise isakara hanze. Ni kuri micro y’umunyamakuru wacu ukorera i Londres mu Bwongereza Venuste Nshimiyimana.
Your browser doesn’t support HTML5