Koreya ya Ruguru: Umwalimu Yafunzwe Azira Kwigisha Kubyina 'Injyana Mvamahanga'

Abana biga kubyina mu kigo cya Mangyongdae i Pyongyang, muri Koreya ya Ruguru

Ubutegetsi bwo muri Koreya ya Ruguru bwataye muri yombi umwalimu wigisha kubyina na bamwe mu banyeshuri be, bumuhora gukoresha amashusho yo mu bihugu byo hanze mu kwigisha abanyeshuli be imbyino mvamahanga bwise "iza gikapitaliste". Ababibonye ni bo babibwiye Radiyo Aziya yigenga.

Mu mwaka wa 2020 Koreya ya Ruguru yashyizeho itegeko rigenga umuco n'imyifatire. Iryo tegeko rihana ibifatwa nk'ibyaha byinshi birimo gutunga, kureba cyangwa gukwirakwiza amakuru aturutse mu bihugu iby'Abakapitaliste by'umwihariko Koreya y'Epfo n'Amerika. Iri tegeko rihanisha kugeza ku gihano cy'urupfu abahamijwe icyo cyaha ku rwego rwo hejuru.

Uyu mwalimukazi urengeje imyaka 30 yigishaga abanyeshuri be i Yangji-dong, mu karere ka Pyongsong, kubyina injyana ya Disco nkuko umuturage wo muri ako karere utashatse kumenyekana kubera impamvu z'umutekano we yabitangarije Radio Aziya yigenga.