Kiliziya Gatulika mu Rwanda Yasabiye Imbabazi Ijambo Yavuze

Imyambaro y'abantu biciwe muri Kiliziya y'aba Gatolika ya Nyamata no hafi yayo. Bari bayihungiyemo muri jenoside 1994

Abepisikopi ba Kiliziya Gaturika bo mu Rwanda, barasaba imbabazi ku butumwa baherutse gutangaza ku munsi icyunamo cyatangiraga tariki ya 7 z’ukwa kane. Banditse ibaruwa isabira imbabazi abasaza n’abarwayi bahamwe n’icyaha cya Jenoside koroherezwa ibihano.

Abo bepisikopi baravuga ko iryo tangazo ryasohotse mu gihe kidakwiye, ubwo Abanyarwanda bari binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25.

Itangazo rishya risaba imbabazi ryashyizweho umukono na Musenyeri Rukamba Filipo uhagarariye inama y’Abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda rigira riti:

“Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo. Dukomeje gufata mu mugongo Abacitse ku icumu n’umuryango nyarwanda muri rusange muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kiliziya Gatulika ivuga ko ibabajwe cyane nuko byakomerekeje abantu cyane bitewe n’igihe yasabiye izo mbabazi ko cyari igihe gikomeye cy’icyunamo. Ivuga ko itari igamije kugira uwo ikomeretsa.

Ubu butumwa busohotse nyuma y’uko umuryango wita ku bibazo bya Jenoside, IBUKA, utangaje ko utishimiye ubu busabe bw’abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuryango IBUKA tariki ya 11 z’ukwa kane, Perezida wa IBUKA Bwana Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye Perezida wa Repubulika, kuzashishoza ku cyifuzo cyatanzwe n’Abasenyeri Gatulika bo mu Rwanda, cyo korohereza ibihano abasaza n’abarwayi bakoze Jenoside

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Bizimana Jean Damascene nawe yavuze ko badakwiriye gusabirwa kurekurwa.

Mu muryango IBUKA, hari n’aberuye bavuga ko aba basaza n’abarwayi aribo bagiye bica bagenzi babo bashaje, ndetse ko hari n’abarwayi biciwe mu bitaro.

Ubu butumwa bwasabiwe imbabazi n’abasenyeri Gaturika bo mu Rwanda, bwari bwasomwe muri kiliziya zose tariki ya 7 z’ukwa Kane.