Igihugu cya Kenya kirasaba Umuryango w’Abibumbye gushyira umutwe wa Al-Shabab ku rutonde rumwe n’indi mitwe nka Al-Qaeda n’uwa Leta ya cy’islam yemejwe kuba iy'iterabwoba. Ariko abaterankunga baravuga ko kubikora gutyo bishobora gutuma abantu babarirwa muri za miliyoni babura imfashanyo muri Somaliya yazahajwe n’amapfa.
Ubu busabe bushobora kubahirizwa kuwa kane w’iki cyumweru, buje mu gihe gikomereye Somaliya kuko abantu miliyoni 2.2 cyangwa hafi 18% by’abatuye icyo gihugu bazahajwe n’inzara ikomeye.
Al-Shabaab yari isanzwe irebwa mu buryo bwa rusange n’ibihano Umuryango w’Abimbumbye wafatiye Somaliya, igihugu cyari gisanzwe gitunzwe n’imfashanyo z’amahanga; kimaze imyaka 30 mu mirwano yateye izahara ry’ubukungu.
Kugeza ubu, amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itanga imfashanyo ntiyarebwaga n’ibyo bihano. Yashoboraga kugeza imfashanyo zihutirwa ku baturage harimo n’abo mu karere kagenzurwa na Al-Shabaab.
Kenya irashaka ko ibihano bikazwa kuri uyu mutwe w’intagondwa umaze kugaba ibitero bitari bike ku butaka bwayo.
Ni hatagira igihugu gitambamira ubu busabe mbere y’italiki 29 z’uku kwezi, Umuryango w’Abibumbye uzahita ushyira umutwe wa Al- Shabaab kuri urwo rutonde hakurikijwe umwanzuro wa 1267.