Karidinali mushya w’u Rwanda, Antoine Kambanda arahamagarira abanyarwanda bose n’abandi bose bafite ugushaka kwiza gukomeza urugendo mu nzira y’ubwiyunge u Rwanda rwatangiye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu kiganiro cihariye yahaye Ijwi ry’Amerika akimara gutoranywa na Nyirubutungane Papa Fransiko, Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko intera ateye ari ikimenyetso cy’ubuntu bw’Imana.
Yavuze ko umwanya wa Karidinali uzamusfasha guha imbaraga iyogezabutumwa mu Rwanda yongeraho ko Kiliziya ifatanya na Leta mu kwigisha ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Kardinali Kambanda muri ico kiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyimana, yarangije aha umugisha abakozi b’Ijwi ry’Amerika kandi abashishikariza gukomeza umurimo wo kwigisha, guhugura no guteza imbere amahoro.
Your browser doesn’t support HTML5
Nyuma y’imyaka 120 Kliziya gatolika igezea mu Rwanda, nibwo bwa mbere hatowe Umukaridinali. Hashize imyaka 30 Karidinali Kambana ahawe ubupadiri na Mutagatifu Johani Paulo wa Kabiri. Yari amaze imyaka ibiri agizwe Arikiyepiskopi wa Kigali.