Kameruni: Ibura ry'imiti Igabanya Ubukana bwa SIDA

igishushanyo kigaragaza uko imiti y'ubukana bwa Sida ifasha umubiri w'uyifata

Abakozi bo mu buvuzi muri Kameruni baravuga ko kutabona imiti igabanya ubukana bwa Sida ikenewe, bishyira mu kaga gakomeye ubuzima bw’abafite ubushobozi bw’umubiri bwo kwirwanaho bwagabanutse.

Minisitiri w’ubuzima muri Kameruni avuga ko abantu ibihumbi n’ibihumbi babana n’ubwandu bwa virusi ya sida (VIH) n’uburwayi bwa Sida, banze kujya mu bitaro kubera ubwoba bwo kwandura virusi ya corona. Abakozi bo mu buvuzi bavuga ko abo barwayi batabona imiti ibagabanyiriza ubukana bwa Sida bakeneye, kandi ko barimo kwishyira mu kagaga gakomeye.

Mbere y’umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku ndwara ya Sida, uba taliki ya mbere y’ukwezi kwa 12, abakora mu rwego rw’ubuvuzi muri Kameruni, barasaba abantu bagendana umugera wa sida kwihutira gufata imiti yabo.

Ku bitaro by’i Yaounde “Baptist Hospital”, Etugebe w’imyaka hafi 30 y’amavuko ufite uburwayi bwa Sida yumvise amagambo y’abakozi bo mu buvuzi ku bijyanye na virusi ya sida.

Nyako Cinthia Njiti we ufite imyaka 19 umaze imyaka itanu arwaye Sida, avuga ko hashize amezi icyenda agiranye inama n’abaganga.

Ati: “Dufite inama buri kwezi, turica tugasangira ibitekerezo, tugafatana mu mugongo, abantu basangira amakuru y’ibyo bagezeho. Ariko kubera ko abantu badashobora guhura imbona nkubone, bituma bana batabasha guhura ngo bakine bishime nk’uko byari bisanzwe. Ikindi kandi, abajyaga gufata imiti, buri gihe twabaga dufite abatugira inama turi kumwe n’abana, bafite udukinisho bakinisha. Ibintu nk’ibyo ntibikibaho”.

Ikindi kibabaje n’uko Ministeri y’ubuzima ya Kameruni, itangaza ko abantu 300 000 bafite umugera wa Sida mu gihugu, bakeneye imiti igabanya ubukana bwa Sida, abagera muri 60 kw’ijana banze kwegera ibitaro kuva habaye icyorezo cya COVID-19

Abashinzwe ubuvuzi bavuga ko iyo, iyo miti idafashwe, umubiri ugira intege nke hanyuma izindi ndwara zikurikiraho. Kubera izo mpamvu, ubu bamwe basanga abarwayi mu rugo babashyiriye imiti izabamaza ukwezi. Cyakora barabashishikariza kujya ku bitaro kugirango bahabonere n’izindi serivisi muri iki gihe hitawe cyane ku cyorezo cya COVID-19. Bityo abatabishoboye akazaba aribo bafashirizwa iwabo mu miryango.

Minisitiri w’ubuzima muri Kameruni, avuga ko mu mwaka ushize wa 2019, 75 kw’ijana by’abana bari bafite uburwayi bwa Sida bapfuye, mu myaka yabo itanu ya mbere y’amavuko.

Guverinema ibyamaganira ku babyeyi batakurikije amabwiriza y’abaganga ku bana babo, mu gihe abenshi mu babyeyi, batabona amafaranga y’itike kugirango bagere ku bitaro byo mu mujy