Kuri uyu wa gatatu umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi ruzamara iminsi itatu mu ntara y'amajyaruguru no mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Uruzinduko rwe rwatangiriye mu Karere ka Burera Gahana imbibe n'igihugu cya Uganda aho yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda ababwira ko bazakwibonaho.
Aka karere ka Burera Perezida Kagame yasuye kari mu bwagenderanaga n’igihugu gituranyi cya Uganda ibibazo bitarazamba mu mibanire. Mu ijambo rye ryaranzwe no kuterura umuturanyi uwo ari we wese mu buryo butomoye yavuze ko byose byicwa n’abategeka Burera n’intara y’Amajyaruguru muri rusange.
Ku ngingo y’umutekano umukuru w’u Rwanda yavuze ko ntawe u Rwanda rwakwingingira kuruha umutekano. Ko rugomba kuwugira ku neza cyangwa ku nabi. Ku bo avuga ko birirwa bavuga nabi ubutegetsi abereye ku isonga mu buryo ubwo ari bwose, Kagame yababuriye ko bakina n’umuriro uzabatwika.
Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa
Your browser doesn’t support HTML5