Urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo, rwatangaje ko Jacob Zuma, wahoze ari perezida yinjijwe ibitaro avanywe muri gereza.
Urwo rwego rwavuze ko Zuma yajyanywe mu bitaro gukurikiranwa n’abaganga.
Fondasiyo ya Zuma mu gihe yemezaga ko yari mu bitaro, yanavuze ko ari yo kubera ibizami bisanzwe, bikorwa buri mwaka.
Ku rukuta rwa Twitter, iyo fondasiyo yagize iti: “Ntibikwiye kugira uwo bihita bikura umutima”.
Urwego rwa za gereza rwagize ruti: “Umuntu wese ufunze, harimo n’abakatiwe, afite uburengenzira bwo gufungwa mu buryo bujyanye no kwubaha ikiremwa muntu…harimo no kwitabwaho n’abaganga.
Rwongeyeho ko bitewe n’uko yahoze ari Perezida, Zuma uburyo agomba kwitabwaho mu bijyanye n’ubuzima, bisaba ko serivise z’ubuvuzi za gisilikare z’Afurika y’epfo, zibigiramo uruhare.