Irani Irasaba Imbabazi ku Mfungwa Zagaragaye Zikubitwa muri Gereza

Amwe mu masanamu y'imfungwa zagaragaye zikubitwa

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe amagereza muri Irani yasabye imbabazi ku byo yise imyitwarire idahwitse y’abacungagereza bagaragaye mu mashusho ya videwo bakubita imfungwa.

Ni gake cyane iki gihugu cyemera amakosa kikayasabira imbabazi. Ibi byabaye nyuma yuko itsinda rizobereye mu kwiba amabanga muri za mudasobwa rishyize ahagaragara amashusho ya videwo yerekana imfungwa zikubitwa izindi zikururwa hasi kuri sima muri gereza ya Evin iri mu murwa mukuru wa Tehran.

Mu butumwa ku rubuga rwa twitter umuyobozi w’amagereza muri Irani, Mohammad Mehdi Hajmohammadi, yavuze ko yasabye imbabazi yemera uruhare ku mikorere mibi itemewe, maze yizeza ko ayo makosa atazongera kuba ko kandi ababikoze bazahanwa by’intangarugero.

Izo mbabazi yazisabye Imana, umuyobozi w’ikirenga w’igihugu Ayatollah Ali Khamenei, n’igihugu muri rusange. Iri tsinda ryiba amakuru kuri za mudasobwa rizwi nka Eldalat-e Ali ryavuze ko ryashyize hanze ayo mashusho mu rwego rwo kwerekana akarengane gakorerwa imfungwa n’abanyapolitike bafunzwe muri Irani. Bavuze ko bafite andi makuru menshi bafite bateganya kuzasohora mu bihe biri imbere.

Bagize bati “Tuzakomeza gushyira ahagaragara ibiranga ubutegetsi bw’igitugu muri Irani n’ingaruka bifite ku baturage.” Kenshi Irani yagiye yamagana abayinenga ko itsikamira uburenganzira bwa muntu.