Mu biro bya perezida wa Liberiya George Weah habonetse inzoka zatumye abisohokamo ajya gukorera iwe mu rugo. Abakozi bose babwiye kutajya mu biro kuzageza kw’italiki ya 22 y’uku kwezi kwa 4 bamaze kumenya niba izo nzoka zashizemo.
Ibiro bya perezida bicumbitse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu 2006, ubwo inzu yari hafi y’ingoro ya perezida yafatwaga n’inkongi y’umuriro.
Perezida Weah azasubira mu biro bye kuwa mbere nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Liberiya Smith Toby yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.