Ingabo za Tuniziya Zatabaye Abimukira 487 mu Bwato Bwari Bugiye Kurohama

Ubwato bwari butwaye abimukira baturuka mu Misiri, Siriya, Sudani, Pakistani, Etiyopiya na Palestina bagerageza kugera ku mugabane w’ubulayi. Bwahuye n’ibibazo kubera ko inyanja ya Mediterane itari ituje.

Abasirikare ba Tuniziya bavuze ko abo bantu barimo abagore 13 n’abana 93.

Muri aya mezi ashize, abantu benshi barohamye hafi y’inkombe za Tuniziya, kubera ko abagerageza kuhambukira berekeza mu Butaliyani, bava muri Tuniziya na Libiya, biyongereye.

Abantu ibihumbi amagana babashije gukora urugendo rutoroshye, mu kwambuka inyanja ya Mediterane muri iyi myaka ishize. Abenshi muri bo bahungaga imirwano n’ubukene muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati.