Ingabo za Kongo n'u Rwanda mu Biganiro ku Mutekano w'Akarere

Umugaba mukuru w'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Jenerali Célestin Mbala Munsense

Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) Jenerali Célestin Mbala Munsense n'intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Ministeri y'ingabo mu Rwanda yatangaje ko ku munsi w’ejo yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Ibyo biganiro byabereye mu muhezo, ariko itangazo ryavuye muri ministeri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko byibanze ku mutekano mu karere n’ubufatanye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Jenerali Célestin Mbala Munsense we yavuze ko we n'abo bazananye baje kuganira n'u Rwanda ibyerekeye ingamba ibihugu byombi byashyizeho mu kurwanya iterabwoba, no kwiga ku bindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka "bijyanye n’imirongo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kurwanya ibintu byose bibangamira iterambere".

Gen Célestin Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro byanagarutse ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka y’ibihugu byombi, byose bigamije ineza y’iterambere ry’abaturage babyo.

Asubiza abanyamakuru ku kibazo kijyanye n'ibyo igihugu cye cyatangaje ko umutwe wa M23 wagabye ibitero muri Kongo uturutse ku butaka bw’u Rwanda, Gen Célestin Mbala Munsense yirinze kugira byinshi abivugaho.

Gusa yavuze ko babihariye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka ngo rikore akazi karyo hanyuma ritange umwanzuro w'uko bihagaze.

Urugendo rw’umugaba mukuru w’ingabo za Kongo rubaye nyuma y’iminsi mike muri icyo gihugu habaye igitero muri teritwari ya Rutshuro mu ijoro ry’itariki ya 7 ugushyingo.

Itangazo FARDC yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ryemeje ko inyeshyamba za M23 ari zo zagabye ibitero mu gace ka Tchanzu na Runyonyi.

Amakuru yagiye atangazwa na bamwe mu bayobozi muri Congo, bavugaga ko abo barwanyi baturutse ku butaka bw’u Rwanda, gusa ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwarabihakanye buvuga ko ari "icengezamatwara rigamije gutesha agaciro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.”

Umutwe wa M23 warwaniraga mu burasirazuba bwa kongo waratsinzwe ushyira intwaro hasi. Abarwanyi bawo bamwe bahungiye muri Uganda abandi bajya mu Rwanda. Abarimo Jean Marie Runiga wahoze ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Politike binjiye mu Rwanda mu gihe ikindi gice kirimo Sultan Makenga cyo cyerekeje muri Uganda.