Indege z’intambara za Leta zunze ubumwe z’Amerika zaraye zirashe ku barwanyi bashyigikiwe na Irani muri Iraki no muri Siriya. Amerika yavuze ko ubu noneho yakoze icyo cyiciro kindi cy’ibitero by’indege, isubiza ibitero bya drone abo barwanyi bagabye ku bakozi b’Amerika n’inyubakwo zabo muri Iraki.
Mw’itangazo, igisirikare cy’Amerika cyavuze ko cyari cyibasiye ububiko bw’intwaro ahantu habiri muri Siriya n’ahandi hamwe muri Iraki. Nta cyashyizwe ahagaragara niba hari umuntu waba yishwe cyangwa ngo akomereke. Cyakora abategetsi bavuze ko harimo gukorwa isesengura.
Imitwe yo muri Iraki yishyize hamwe na Irani mw’itangazo ryavuze ko bane mu bagize umutwe Kataib Sayyed al-Shuhada biciwe mu gitero cyo ku mupaka wa Siriya na Iraki. Bumvikanishije ko bazihimura.
Ibyo bitero bibaye ku mabwiriza ya Perezida Joe Biden ku ncuro ya kabiri ategeka kugaba ibitero byo kwihimura ku barwanyi bashyigikiwe na Irani kuva agiye ku butegetsi mu mezi atanu ashize. Ubuheruka, Biden yatanze itegeko ryo kugaba umubare muto w’ibitero muri Siriya mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe yasubizaga ibitero bya roketi mu gihugu cya Iraki.