Rwanda: Imvura Nyinshi Imaze Guhitana Abarenga 50

Imyuzure mu Rwanda ikomeje kuba ndanze kuva mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki ya 7 ukwezi kwa 5 umwaka wa 2016 kugeza magingo aya.

Umuhanda uhuza Kigali n'imijyi yo mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda wafunzwe. Nta bikorwa by'ubucuruzi n'ingendo birimo gukorwa.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri y'ibikorwa remezo mu Rwanda bwana Alexis Nzahabwanimana yavuze ko hagiye gukorwa umuhanda Kigali- Musanze wari wafunzwe n'inkangu.

Bwana Nzahabwanimana yavuze ko amazi yafunze umuhanda Kigali-Butare arushaho kwiyongera nta muti wa hafi uretse gutegereza ko yagabanuka.

Kugeza ubu minisiteri yita ku biza mu Rwanda irabarura abantu basaga 50 bamaze guhitanwa n'iyo mvura idasanzwe. Amazu atari munsi ya 500 yasenyutse.