Imyiteguro y'Irushanwa rya Basketball Ligue, BAL Igeze he?

Your browser doesn’t support HTML5

Imikino y'icyiciro cya nyuma cy'irushanwa rya Basketball Ligue, BAL mu magambo magufi, izatangira ku cyumweru i Kigali mu Rwanda. Izamara ibyumweru bibiri. Radiyo yanyu, Ijwi ry'Amerika, yabigize umwihariko wayo: izabagezaho iyo mikino yose mu gihe izaba irimo iba. Ntizabacike rero. Muzajya muyisanga no ku mbuga nkorangambaga zacu zose musanzwe muzi.

Iyi mikino izahuza amakipe 12 akomeye kurusha ayandi muri iki gihe muri Afrika. Ejo twatangiye kubagezaho imyirondoro yayo. Twatangiriye kuri Patriot Basket Club yo mu Rwanda. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ukurikirana siporo mu Rwanda, Jean-Claude Munyandinda uzajya atugezaho iyi mikino yose. Uyu munsi aratubwira ku makipe atatu US Monastir, Rivers Hoopers na Gendarmerie Nationale