I Washington mu murwa mukuru w’Amerika kuri uyu wa gatandatu hatangiye indi imyigaragambyo iri bwitabirwe cyane kurusha iyari imaze iminsi ihaba. Iyo myigaragambyo yamagana urugomo rw’abapolisi ku baturage by’umwikariko abirabura, irakomeje mu mijyi itandukanye y’Amerika. Imbarutso yayo yabaye urupfu rw’umugabo w’umwirabura waguye mu maboko y’umupolisi y’umuzungu. George Floyd yapfuye hashize iminota 8 n'amasogonda 46 umupolisi w’umuzungu amutsikamije ivi ku ijosi, undi amubwira ko atabasha guhumeka.
Umukuru wa polisi muri District ya Columbia, Peter Newsham, yavuze ko ubuyobozi butekereza ko abitabira myigaragambyo ari benshi cyane ku rugero rutaragaragara mu murwa mukuru w’Amerika kugeza ubu.
Umuyobozi w’umujyi wa Washington DC, Muriel Bowser, yandikiye Perezida Trump ku munsi w’ejo amusaba guhagarika amategeko yo mu bihe bidasanzwe no gukura abasirikare mu murwa mukuru Washiongton DC. Perezida Trump yari yohereje abasirikare bagera ku 1600 bashinzwe kubahiriza ayo mategeko ngo bahoshe imyigaragambyo muri uyu mujyi.
Ministeri y’ingabo ejo kuwa gatanu yavuze ko iza gutegeka abagera kuri 700 muri bo gusubira mu birindiro byabo. Igabwa ry’abo basirikare ryateye ukunengwa kw’ubutegetsi bwa Perezida Trump. Benshi mu banenga ibyo bakavuga ko ahubwo byazamura umwuka mubi n’impagarara kurusha uko byatanga ituze. Banenze cyane uburyo abashinzwe umutekano bamishe ibyuka biryana mu maso bakarasa insoro z’imipira ku bigaragambirizaga hanze y’ibiro umukuru w’igihugu akoreramo.
Kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, nta munsi w’ubusa abigaragambya badakwira imihanda ya Washington no mu yindi mijyi hirya no hino mu gihugu basaba ko habaho ubutabera n’ivugururamikorere cyane cyane ku birebana n’uburyo abirabura bafashwe.