Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa kane 1968, ni bwo Tanzaniya yabaye igihugu cya mbere cyemeye ubwigenge bw’intara ya Biafra yo muri Nigeria.
Ubwo bwigenge, Biafra yari yabutangaje ku itariki ya 30 z’ukwa gatanu 1967. Prezida Mwalimu Julius Nyerere yashyigikiye icyo gikorwa.
Dore ibyo yashingiyeho: hari umutekano muke waterwaga nuko amajyaruguru ya Nigeria yashakaga kurenga utundi turere, hakaba itotezwa ryakomeje kwibasira abakomoka mu bwoko bw’aba Igbo, no kuba imipaka ya Nigeria yigenga yari ishingiye ku mugambi wa bagashakabuhake wo gukomeza ubukoloni, cyane cyane Ubwongereza.
Izindi mpavu zatumye Tanzaniya yemera ubwigenge bwa Biafra, ni uko Nigeria itari yashyizeho Leta yari yumvikanyweho mu mishyikirango yabaye mbere y’ubwigenge.
Tanzaniya kandi ikavuga ko Biafra yashinzwe kubera itotezwa ry’abakomoka mu bwoko bw’aba Igbo, bavugaga ko kwifatanya na Nigeria, bisobanura ko bazibasirwa, bagashira.
Ngizo impamvu zatumye Tanzaniya yemera ubwigenge wa Biafra, kuri iyi tariki, dore hashize imyaka 52.
Venuste Nshimiyimana
Your browser doesn’t support HTML5