Hari saa kumi n’imwe n’iminota 17, ku munsi nk’uyu wa gatatu w’icyumweru, ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu 1981, ubwo Papa Yohani Paulo wa 2 yaraswaga amasasu ane ariko agafatwa n’abiri gusa.
Irya gatatu ryakomerekeje Umunyamerikakazi Ann Odre w imyaka 60 mu gituza, irya kane rikomeretsa mu kuboko Rose Hill ukomoka muri Jamaika, akaba yari afite imyaka 21.
Uwamurashe ni Mehmet Ali Agca. Uyu Munyaturkiya yari yinjiye mu Butaliyani aturutse muri Bulgariya akoresheje izina ry’irihimbano, maze kuri uyo munsi ashobora kwivanga n’abakristu ibihumbi 20,000 bari bakereye kubona Papa mu kiganiro agirana n’abakristu buri cyumweru.
Papa yahise ajyanwa mu bitaro, abaganga bamaze amasaha atanu bagerageza kumwomora ibikomere. Nyuma y’iminsi ine amaze kuraswa, akiri mu nzu y’indembe, yafashe icyemezo cyo kubabarira uwashatse kumwivugana.
Avuye mu bitaro aho yamaze ibyumweru bitatu, yagiye gusura Mehmet Ali Agca muri gereza. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, impamvu zamuteye gushaka kwica umushumba wa Kiliziya Gatolika, idini rifite abakristu bagera kuri miliyoni 600 ntiziramenyekana.
Inkuru yateguwe na Venuste Nshimiyimana
Your browser doesn’t support HTML5