Impunzi Zijya mu Burayi Zifite Ingorane

Impunzi zijya mu Burayi zitegereje ko amakosa ari mu mpapuro zabo zikosorwa

Perezida w’inama nyobozi y’Ubulayi bwunze ubumwe, Donald Tusk, arihanangiriza abashaka gusuhukira mu Bulayi bose, ati: “Muramenye ntimuze.”

Kuri bwana Tusk, ibyago izo mpunzi bahura nabyo mu nzira ni byo bikwiye kubumvisha ko kugerageza kujya mu Bulayi ari ikosa. Yabitangarije Athenes amaze kubonana na minisitiri w’intebe w’Ubugereki, Alexis Tsipras.

Tsipras we yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye kitagifite ubushobozi bwo kwikorera umutwaro w’abasuhuka cyonyine. Ubugereki ni bwo bwabaye irembo ry’abasuhukira mu Bulayi mu buryo bwa magendu.

Abo bantu baturuka ahanini mu Burasirazuba bwo hagati, cyane cyane Syria na Iraq, no mu majyaruguru y’Afrika. Busaba Ubulayi bwunze ubumwe inkunga y’amadolari arenga miliyoni 500.