Kuki u Rwanda Rukemanga Laure Uwase muri Komisiyo y'u Bubiligi?

Laure Uwase

Inteko nshingamategeko y’u Rwanda yatangaje ko itewe impungenge n’umwe mu bagize Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura ibikorwa by’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoroni mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ndetse n’Uburundi.

Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa mbere, ritagaragaza iyo mpuguke iyo ari yo, rivuga ko Inteko nshingamategeko y’u Rwanda ishimiye uwo muhate wa ngenzi yayo y’u Bubiligi mu gushyiraho iyo komisiyo yo kwiga ku byaranze ubukoroni bw’ababirigi muri ibyo bihugu, ingaruka zabwo, ndetse n’ibikwiye gukorwa.

Rikomeza rigaragaza ko icyo gikorwa kizafasha mu gukura urujijo mu mateka ibyo bihugu bisangiye, bityo imibanire y’ahazaza habyo ikarushaho kurangwa n’inyungu za buri ruhande ndetse n’ubwubahane.

Nyamara inteko nshingamategeko y’u Rwanda ikongera kuvuga ko itewe impungenge no kuba mu itsinda ry’impuguke zizafasha iyo komisiyo, harashyizwemo uwo ivuga ko ari “umuhakanyi wa Jenoside uzwi” ufite inararibonye mu kugoreka amateka ya vuba y’u Rwanda, ndetse akaba mu muryango washyiriweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bityo ko inteko nshingamategeko y’u Rwanda imenyesha ngenzi yayo y’u Bubiligi ko mu gihe bikimeze uko, ifite amahinyu ku bizava mu nyigo y’iyo Komisiyo idasanzwe.

Itangazo rigasoza rivuga ko inteko nshingamategeko yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo gukomeza kunoza imibanire myiza isanzwe ifitanye na ngenzi yayo y’ Ububiligi. N'ubwo amazina y’iyo mpuguke ikemangwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda atagaragara muri iri tangazo, ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda, Igihe na The New Times byegamiye kuri leta, biratomora ko uwo ari Madame Laure Uwase, umubiligikazi ufite inkomoka mu Rwanda, uba mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ibindi mu birebana n'iryo tangazo muvyumva muri ino nkuru yateguwe na Themistocles Mutijima akorera Ijwi ry'Amerika mu Rwanda.

Your browser doesn’t support HTML5

Kuki u Rwanda Rutewe Impungenge n'Igenwa rya Uwase Laure


Mu Bubiligi, bamwe bavuga ko u Rwanda rwari rukwiye kwishimira ko umunyarwanda yateye imbere mu gihe abandi baravyiyamiriza. Jean Claude Nkubito, umunyamabanga uhoraho w’umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro muri Afurika (UDPA), yabisiguye mu kiganiro na Venuste Nshimiyimana akorera Ijwi ry'Amerika I Londres mu Bwongereza.

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Bubirigi Baravuga iku ku Igenwa rya Laure Uwase?