Ikibuga cy’indege cya Ghana kizaca amafaranga indege zizazana abagenzi batakingiwe. Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kotoka, mu murwa mukuru Accra, bwavuze ko buzaca indege amadolari 3.500 kuri buri mugenzi zizatwara atarikingije COVID-19 cyangwa uzasanganwa virusi ya corona akigera ku kibuga.
Bizatangira kwubahirizwa ejo kuwa kabiri. Bije bikurikira ibyo minisiteri y’ubuzima yatangaje mu cyumweru gishize, yavuze ko abantu bose binjira muri Ghana, basabwa kuba barikingije.
Abayobozi batangije gahunda y’ikingira rusange muri uku kwezi, mbere y’uko ingamba zafashwe zitangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 22 y’ukwezi kwa mbere, ubwo abantu bose bashyizwe mu byiciro byihariye, bazaba bamaze gukingirwa. Abo barimo abakozi ba Leta, abo mu nzego z’ubuzima n’abanyeshuri. Abayobozi baranateganya kwongera abakozi b’ubuzima, kugirango bazabashe gukuba kabiri umubare w’abantu bakingirwa buri munsi, bavuye ku 140.000.
Serivisi z’ubuvuzi za Ghana zabaruye abantu 131.412 banduye n’abandi 1.239 bapfuye bazize COVID-19 nk’uko imibare ibigaragaza. Mu byumweru bibiri bishize, abantu babonetseho COVID-19 babaruwe n’ikibuga cy’indege cya Kotoka bari bagize hafi 60 kw’ijana by’abanduye bose mu gihugu. Ibyo byatangajwe kuwa gatanu ushize na serivisi z’ubuzima za Ghana.
Reuters