Ihagarara ry'Itumanaho muri Mauritaniya Ryaba Ryeguje Minisitiri?

Umuminisitiri muri Mauritaniya yasezeye ku mirimo internet imaze kwongera gukora nyuma y’itora.

Umuvugizi wa guverinema yagerageje gusobanura impamvu itumanaho ryahagaze iminsi itatu. Byaje bikurukiye y’imyivumbaganyo yabaye nyuma y’amatora.

Sidi Mohamed Ould Maham, wari minisitiri w’umuco yatanze ibaruwa isezera, ejo kuwa kane. Ni nyuma y’igihe gito agiranye ikiganiro n’abanyamakuru asobanura inzitizi kandi yizeza ko interineti izongera gukora vuba. Avuga ko izongera gusubira ku murongo.

Yaba minisitiri yaba guverinema ntawatangaje impamvu Ould Maham yaseye.

N’ubwo interineti yongeye gukora kuwa watanu, telefone zigendanwa zo siko byari bimeze. Ku cyumweru gishize zari zigifunze. Ni mu cyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bise urwitwazo rwa guverinema mu gutwikira itora.

Hakurikijwe amajwi ya nyuma yatangajwe, ishyrka iriri ku mbuyobozi rya Mohamed Ould Ghazouani ryatinze itora ryo kuwa gatandatu na 52 by’amajwi.