Abategetsi bo muri Kenya baravuga ko abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero kuri bisi itwaye abagenzi bakicamo batatu mu karere k’ahitwa Lamu. Abandi bantu batatu bakomerekeye muri icyo gitero. Iyo bisi yavaga mu mujyi wa Mombasa yerekeza mu wa Lamu.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Lamu, Irungu Macharia yahamirije itangazamakuru ryo muri Kenya ko icyo gitero cyabaye. Umuhanda uva Lamu werekeza Garson wafunzwe by’agateganyo mu gihe abashinzwe umutekano bakomeje kujagajaga ako gace bahiga abakekwaho kugaba icyo gitero.
Umutwe wa Alshabab ubarizwa muri Somalia umaze kugaba ibitero byinshi muri Kenya mu myaka 10 ishize. Al Shabab ivuga ko irimo kwihimura kuri Kenya kubera ko yohereje abasirikali mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Africa yunze ubumwe zishinzwe kubungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM).