Abaturage bo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, i Nyarutarama barashyira mu majwi bamwe mu basirikare ko bamaze ibyumweru bibiri babahohotera.
Hari n'abagore n'abakobwa bavuga ko babafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye. Igisirikare cy'u Rwanda cyemereye Ijwi ry'Amerika ko cyamaze guta muri yombi batatu mu basirikare bakekwaho ibyo byaha bikomeye.
Inkuru yakurikiranywe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa uri i Kigali mu Rwanda.
Your browser doesn’t support HTML5