Igisirikari ca Nijeriya Kirashinjwa Guhohotera Abaturage

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International urasaba ko hakorwa amaperereza ku byaha by’intambara bishobora kuba byarakorewe abaturage mu gihugu cya Nijeriya.

Uwo muryango uvuga ko igisirikali kitwaje kurwanya intagondwa za kiyisilamu, cyatwitse amazu y’abaturage batagira ingano, benshi bibaviramo guta amago yabo.

Osai Ojigho ukuriye umuryango Amnesty International muri Nijeriya yavuze ko igisirikali cyakoresheje ingufu zidasanzwe mu guhohotera inzirakarengane z’abaturage. Avuga ko atari ubwa mbere igisirikali gikoresha ingufu ako kageni kandi ko bidakwiye. Yasabye ko ababigizemo uruhare bahagarikwa bakanakurikiranwa mu nkiko.

Mu kwezi gushize uwo muryango uvuga ko wakusanyije ubuhamya bw’abagore n’abagabo bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu mu midugudu ya Bukarti, Ngariri na Matiri bemeza ko amazu yabo yatwitswe agakongoka.

Leta ya Nijeriya ikomeje guhakana ibyo birego ishinjwa.