Igisasu Kishe Abantu Batanu i Kabul muri Afuganistani

Abakobi bo mu by'ubutabazi barimo gufasha aho bisi yatwikiwe i Kabul.

Mu murwa mukuru Kabul wa Afuganistani, igisasu cyaturikije bisi yari itwaye abakozi ba leta. Batanu muri bo bapfuye. Abandi 10 bakomeretse. Byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Kugeza ubu, nta muntu uriyitirira iki gitero.

Mu mwaka ushize, abatalibani na guverinoma y’Afuganistani bari bafashe icyemezo buri wese ku giti cye bahagarika imirwano by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mikuru ya Eid-el-Fitr. Ubu noneho ntibirasobanuka niba ari ko bizamera. Gusa leta y’Afuganistani na Leta zunze ubumwe z’Amerika babisabye abatalibani kugirango abaturage babashe kwizihiza neza umunsi mutagatifu wo gusoza Mwezi Ramazani. Eid-el-Fitr izaba ejo kuwa kabili.

Igitero kibaye mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abatalibani bateganya gusubukura imishyikirano muri Qatar muri uku kwezi kwa gatandatu. Mu rwego rwo kuyitegura, intumwa yihariye y'Amerika kuri Afuganistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad ari mu rugendo rw’ibyumeru bitatu mu bihugu bitandatu: Qatar, Emira z’Abarabu ziyunze, Afuganistani, Pakistani, Ubudage, n’Ububiligi.