Ifungwa Rinyuranije n'Amategeko mu Rwanda

  • Etienne Karekezi
Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na leta ndetse na ba nyirubwite barasaba leta gucika ku muco wo gushimuta abantu ikabafunga imiryango yabo itabizi.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki batavuga rumwe na leta bamaze iminsi bavuga ko mu Rwanda hari umuco wadutse wo gufunga abantu ba nyirabo batazi ahariho.

Kuwa gatatu taliki ya 30, 2011, twavuganye n’ umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Superintendant Theos Badege atubwira ko umwe muri abo bafunze, Porofeseri wo muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umusemuzi Lambert Havugintwari, wazimiye taliki ya cyenda y’ukwa kabiri, ubu umuryango we ushobora kumusura. Taliki ya 30 kandi, twari twavugane n’umugore wa porofeseri Havugintwari, Christine Ingabire, atubwira ko atigeze amuca iryera kuba azimiye.

Nyuma y’ibyatangajwe n’uuvugizi wa polisi y’u Rwanda ko uwo mwarimu yashyizwe ahagaragara, madame Ingabire yabashije gusura umugabo we. Yabwiye mugenzi wacu Etienne Karekezi uko yabonye umugabo we.