Kuva icyorezo COVID-19 cyadutse ku butaka bw’u Rwanda mu mezi umunani ashize, cyateje ingaruka ku nzego hafi ya zose zigize ubuzima bw’igihugu.
Mu rwego rw’ubucamanza ho hari hafashwe ingamba zo kuburanisha imanza zihutirwa n’izikomeye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya video Conference cyangwa irya Skpye mu mugambi wo gutangira ubutabera ku gihe. Gusa ibi na byo kugeza ubu ntibigishoboka kubera umuvuduko w’icyorezo COVID-19 cyageze no mu magereza atandukanye yo mu Rwanda bigatuma imanza zari ziteganyijwe kuburanishwa zirushaho kudindira.
Nk’urubanza rwa Bwana Bernard Munyagishari uregwa ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rwagombaga kuburanishwa ku itariki ya 17 z’uku kwezi kwa Cumi na kumwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya video Conference rwasubitswe kubera icyorezo COVID-19.
Uru rubanza rwa Munyagishari kimwe n’izindi zari kuri gahunda y’iburanisha mu rukiko rw’ubujurire byatumye zimurirwa mu gihe kitazwi kubera icyorezo COVID-19. Mu iburanisha riheruka umucamanza uuraisha Munyagishari yari yatangaje ko bigoye kumenya igihe iki cyorezo kizatangira agahenge na cyane ko kugeza ubu ibyacyo bitarasobanuka.
Mu manza zikomeje kudindira kubera icyorezo COVID-19 kandi harimo Urubanza rwa bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita Nzinga rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Kane n’urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda na rwo rwasubitswe. Ni urubanza ruburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype abanyamategeko bamwunganira bari kumwe na we muri gereza ya Mpanga afungiwe.
Ariko ubu kubera ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19 zashyizweho n’inzego z’ubuzima mu guhangana na cyo mu magereza, abanyamategeko Me Jean Damascene Semanza na mugenzi we Canisius Karake bamwunganira bavuga ko ari ngombwa ko yaburana bari kumwe kandi bidashoboka ko hari umuntu wo hanze ya gereza wayinjiramo.
Dutegura iyi nkuru urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ntirwari rwagatangaje itariki uru rubanza ruzasubukurirwaho.
Kugeza ubu kandi muri gereza zitandukanye zo mu Rwanda habarurwaga abafungwa basaga 150 byemejwe ko bamaze kwandura icyorezo COVID-19. Ministeri y'ubuzima iherutse gutangaza ko ihangayikishijwe n'ubu bwiyongere bw'ubwandu mu magereza aho byoroshye guhererekanya ubwandu bwa COVID-19. Gusa ku rwego rw’abashinzwe amagereza bo bari batangaje ko batazi uburyo iki cyorezo cyabinjiranye.