Kuri uyu wa kane, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza umuryango wita ku barokotse Jenoside Ibuka uregamo Kabuga Felesiyani. Ibuka isaba Kabuga indishyi z’akababaro zisaga miliyari ibihumbi 50 z’amafranga y’u Rwanda.
Umuryango Ibuka usobanura ko wareze Kabuga Felicien mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, kuko yari atuye ku Kimironko mu karere ka Gasabo. Uyu muryango usobanura ko umurega uruhare yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ibuka yumvikanisha ko Kabuga Felesiyani yagize uruhaye ruziguye mu ibikorwa binyuranye by’iyicwa ry’abatutsi ndetse byangiza imitungo yabo inyuranye.
Mu iburanisha ry’uru rubanza, umuryango Ibuka wari uhagarariwe na Me Bayingana Janvier. Kabuga ntiyari yitabiriye urubanza ndetse nta n’umwunganizi wari umuhagarariye.
Umunyamategeko wari uhagarariye Ibuka Me Bayingana Janvier, avuga ko ibikorwa bya Kabuga Felesiyani byatumye hicwa abantu bari bafitiye akamaro igihugu ndetse n’imiryango yabo, ndetse binatuma hasahurwa imitungo yari kubatunga n’inzu zabo zirasenywa.
Mu nyandiko itanga ikirego Ijwi ry’Amerika ryaboneye kopi, bigaragara ko usibye Ibuka ihagarariye abaregera indishyi, harimo n’abandi bacitse ku icumu bo mu Bisesero, ku Mugina, ku Kimironko, ku Muhima, muri Musave, muri Nyamirambo, I Mudende, ahiswe “Commune Rouge” i Rubavu, muri Vunga n’abandi.
Ibuka isobanura ko yiyambaje urukiko rwisumbuye rwa Gasabo isaba ko rwategeka Kabuga Felesiyani kwishyura indishyi zishingiye ku ruhare rwe. Ni byo Me Bayingana Janvier avuga.
Uyu munyamategeko asobanura ko imitungo ya kabuga bamaze kuyimenya ndetse naho iherereye. Ibuka ikavuga ko bitari byoroshye kuyimenya yose.
Umuryango Ibuka ufashe iki cyemezo mu gihe kuwa kabiri w’iki cyumweru Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga Felesiyani uregwa ibyaha bya Jenoside atagifite ubushobozi bwo kuburana. Rwemeje gushyiraho uburyo bwihariye bwo kumukurikirana. Umuryango Ibuka ukavuga ko iki cyemezo kitazakoma mu nkokora umugambi wabo wo kuryoza Kabuga ibyo yangije.
Uru rubanza ntirwabashije gukomeza kuko mu baburanyi uruhande rwa Kabuga rutari rwitabye.
Me Bayingana yabwiye Urukiko ko Ibuka yandikiye Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha, kuko ari we uhagarariye serivisi zifunze Kabuga, kugira ngo zemeze ko yamenyeshejwe uru rubanza. Yavuze ko ubwo binjiraga mu rukiko bari batarabona igisubizo cy’uyu mwanditsi.
Umucamanza yabajije niba baravugishije ruriya rwego, asubiza ko bababwiye ko umwanditsi yagize akazi kenshi. Uhagarariye Ibuka yasabye ko urukiko rwabaha indi tariki kuko aho ari hazwi n’abagomba kumumenyesha ko yarezwe bahari.
Usibye Miliyari ibihumbi 50.658.800.000.000 Ibuka isaba nk’indishyi z’akababaro, uyu muryango usaba izindi miliyoni 100 nk’igihembo ndetse n’amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na miliyoni 50 z’amanyarwanda.
Urubanza rwimuriwe tariki ya 17 z’ukwezi gutaha.