Ibrahim Zakzaky n’Umugore we Bemerewe Kujya Kwivuza mu Buhinde

Sheikh Ibrahim Zakzaky

Urukiko rwa Nijeriya uyu munsi kuwa mbere rwemeye ingwate y’umuyobozi w’abashiyite n’umugore we kugira ngo bafate indege ibajyana kwivuza mu Buhinde. Ni igikorwa gishobora gukuraho umwuka mubi wadutse ubwo itsinda ayoboye riciwe, nyuma y’imyigaragambyo yatembeyemo imivu y’amaraso.

Ibrahim Zakzaky washinze muvoma ya kiyisilamu ishyigikiye Irani muri Nijeriya, izwi nka IMN mu magambo ahinnye y’icyongereza, ari mu maboko y’abashinzwe umutekano hamwe n’umugore we Zeenah Ibrahim, kuva batabwa muri yombi mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2015.

Umucamanza mu mujyi wa Kaduna mu majyaruguru ya Nijeriya, yategetse ko Zakzaky ajyanwa mu gihugu cy’Ubuhinde kwitabwaho n’abaganga ku buryo bukwiye. Avoka umwunganira mu mategeko, Femi Falala, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Undi wo mw’itsinda rimwunganira yavuze ko n'umugore we yemerewe kujya kwivuriza hanze y’igihugu.