Komisiyo y’amatora muri Afurika y'Epfo yatangaje ko irimo “ikora anketi zihutirwa” ku birego by’uko haba hari abantu batoye inshuro zirenze imwe. Ivuga ko abantu bane babikekwaho bamaze gutabwa muri yombi.
Abakurikiranira hafi ibya politiki muri Afrika y’Epfo baganiriye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko ari ubwa mbere bene ibi bintu bibaye. Naho Komisiyo y’amatora yemeza ko bitazatinza gutangaza amajwi mu gihe giteganywa n’amategeko.